YESU-KRISTO N’IMANA (Abaroma 9: 5)

YESU-KRISTU N’IMANA ISHIMWA ITEKA RYOSE (Abaroma 9: 5)
Ibi hariho benshi batipfuza ko byamamazwa, kuko baba bayobowe n’imbaraga zidaturuka ku Mana yo mw’ijuru. Ibyanditswe biratangaza rwose ko Yesu ar’Imana.
Dusome » YESU N’IMANA AMEN Haleluya! Yagize ati: « Jyewe na Data turi umwe.” (Yohani 10: 30). « kuko ari Abisirayeli, umugabane wabo ukaba uwo guhinduka abana b’Imana no guhabwa icyubahiro, n’amasezerano n’amategeko, n’imihango yo gukorera Imana. Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruza ndetse NIBO KRISTO YAKOMOTSEHO MU MUBIRI, NIWE UTEGEKA BYOSE, NI NAWE MANA ISHIMWA ITEKA RYOSE. AMEN (Abaroma 9: 4-5) Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana. Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere. Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu. Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w’ikinege uri mu
gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.(Yohani 1: 1-4, 14, 18)
. Afficher l'image d'origine
Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.(Yesaya 9: 5) Yesu we nyine yarivuze ati:  » Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu (Ibyahishuwe 1: 17-18). None mushaka kutwemeza ibindi bimeze gute? Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ushaka kumva niyumve, kandi udashaka kumva narorere’, kuko abo ari inzu y’abagome.” (Ezekiyeli 3: 27)
Publié dans : ||le 6 avril, 2016 |Pas de Commentaires »

Laisser un commentaire

Centre du Plein Evangile "L... |
For This Cause |
MON SAUVEUR M'AIME |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | piccole note di un cammino ...
| مع ا ...
| Blog du niveau intermédiaire