Archive pour le 4 octobre, 2016

MW’IZINA RYA YESU-KRISTO W’I NAZARETI TAMBUKA

MW’IZINA RYA YESU-KRISTO W’I NAZARETI TAMBUKA! (Ivyakozwe n’Intumwa 3: 1-8)

1Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda.

2.Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry’urusengero ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero.
3.Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe.
4.Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.”
5.Abitaho agira ngo hari icyo bamuha.
6.Petero aramubwira ati “Ifeza n’izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende.”
7.Maze amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n’ubugombambari birakomera,
8.arabaduka arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu rusengero, atambuka yitera hejuru ashima Imana.
Image result for Pierre guerit le paralytique
Mu by’ukuri iki gitangaza bakunda kuvuga ko Imana yagikoresheje Petero, ariko urebye neza usanga Petero na Yohana barakoranye. Uti gute? Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga(umurongo wa mbere). Bibliya ntivuga aho izindi ntumwa zari ziri, ariko havugwa aba bagabo babiri Petero na Yohana. Mbese haraho wari wibaza impamvu bari bazamukanye ari babiri? Mu vy’ukuri, iyo uravye muri Bibliya yose, usanga ibitangaza hafi ya vyose vyabaye hari abantu babiri nibura bashize hamwe. Mose na Aroni baragendana. Abahanuzi nka Yeremiya, Eliya na Elisha, n’abandi batubwira ko bagendana n’abasore babakorera, canke abanditsi. Yesu nawe nyene yagendana n’intumwa ntiyakora yihishe. Paulo nawe arerekana ko yakoranye n’inshuti ze, nka ba Tito, Timotheyo, Silwano n’abandi.  Ni nazo mpamvu zatumye Yesu « atuma babiri babiri » (Luka 10: 1). “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.” (Matayo 18: 19-20). Ikibazo rero kihari mur’iyi misi y’iherezo n’iki? Kuki intumwa n’abahanuzi na Yesu bavuga rimwe, ikintu kigahita kiba, ariko uwu musi abantu bakarinda kurira bagahogora, ndetse bakamara imisi biyiriza ubusa, nyamara kenshi ivyo basaba ntibiboneke?
Dukwiye kwumva ko gukora ibitangaza bifite igihe byashingiwe. Ntabwo abakozi b’Imana bahamagariwe gukor’ibitangaza aho banyuze hose, ariko bahamagariwe kuvug’ubutumwa. Yesu ati: »  “Ntimwakwizera keretse mubonye ibimenyetso n’ibitangaza?.” (Yohana 4: 48). Igitangaza gikuru dukwiye gukora n’uguhindura umutima w’umunyabyaha dukoresheje Bibliya na Mwuka w’Ubuhanuzi tukamuzana ku birenge bya Yesu.
Hariho abantu bashaka kwereka isi yose ko bafite ukwizera gukomeye cyane, bakararika abantu mu materaniro yo gukiza ingwara no gukora ibitangaza. Abo bantu ntaco bapfana n’ukuri kwa Bibliya. Nta muhanuzi canke intumwa,cangwa Yesu ubge, ntibigeze bararikira abantu kuza kureba ibitangaza. Yesu yagiz’ati:« Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo (Yohana 17: 3). Iyo ubutumwa bwavuzwe, Imana ikabona ko bukwiye guherekezwa n’igitangaza, niyo iyobora n’ukuntu ico gitangaza gikorwa «  Kuko guhamya kwa Yesu ari umwuka w’ubuhanuzi.” (Ibyahishuwe 19: 10). 
Bibliya yerekana ko hariho abantu bashaka kwiruka imbere ya Yesu ngo bakore ibitangaza kandi ata Mana yabibatumye : « Uburakari bw’Uwiteka ntibuzīgarura, keretse amaze gusohoza imigambi y’umutima we, mu minsi y’iherezo ni bwo muzabimenya neza. “Abo bahanuzi si jye wabatumye ariko barihuse, sinavuganye na bo ariko barahanuye (Yeremiya 23: 20-21). Ahari ivyo bitangaza bakora atawabibatumye, nibyo bizabicisha kuri wa musi w’amateka. Kuko nibo Yes’avuga ngo bazamubwira bati:« ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.’ (Matayo 7: 22-23). Buriya abafite ico bahuriyeho baramenyana. Bashobora kuba bambaye uniforme, canke ikimenyetso ku myenda yabo, cangwa bakaba bazi imvugo yabo yo mu kazi ata wundi yapfa kuyimenya. Ibi bitwibutsa ya gahunda y’ijuru ngo : « Ndi Uwiteka Imana yanyu, mujye mugendera mu mategeko yanjye, mukomeze amateka yanjye kandi muyakurikize, kandi mujye mweza amasabato yanjye abe ikimenyetso hagati yanjye namwe, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu (Ezekiyeli 20: 19-20).
Satani nawe akoresha abambaribe ibimenyetso n’ibitangaza byinshi, kugirango ahitane abafite imitima yoroshe. « Bene abo ni intumwa z’ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk’intumwa za Kristo. Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo. Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo (2Abakorinto 11: 13-15). None, tuvugishe ukuri, abantu bary’ingurube, bagambara amaherena ku matwi nk’inka zo zo kuri ferme, bakirirwa barima, bikorer’amabuye kw’isabato, bakaba aribo bakivanga n’abanyapolitike, bakifatanya n’abigaragambya ku butegetsi bwashizweho n’Imana,  ivyo bitangaza bakora ubwo vyaba biva ku Mana ya Eliya na Daniyeli na Yesu? Biteye amakenga.« Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza. Ababi ntibamera batyo, Ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka, N’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi. Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi, Ariko inzira y’ababi izarimbuka (Zaburi 1: 1-6).
Iyo rero byo gukor’ibitangaza gusa, ariko tugakomeza kwigomeka ku mategeko y’Imana, ntaco bisa bisana n’ubutumwa bwiza. Ahubwo abantu nkabo bakoreshwa n’undi mwuka.« Kuko ari yo myuka y’abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose (Ibyahishuwe 16: 14). Kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y’abantu. Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa (Ivyahishuwe 13: 13-14)
Igihe ni cyagera, itorero ry’ukuri ryitondera amategeko y’Imana, rikagira kwizera nka Yesu,rizakereshwa ibitangaza kugira ngo igihe c’isarura kirangire. »  Umurimo ukomeye wo kwamamaza ubutumwa bwiza uzarangizanywa imbaragazikomeye nk’izawutangije. Ubuhanuzi bwasohojwe mu isukwa ry’imvuray’umuhindo mu itangira ry’umurimo w’ubutumwa bwiza, buzongera gusohoraku iherezo ryabwo mu gihe cyo gusukwa kw’imvura y’itumba. Ibi nibyo bihe byo guhemburwa, Intumwa Petero yayerekezagaho ubwo yavugaga ati:  » Nukomwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana, itume mwohererezwa Yesu ari we Kristowabatoranyirijwe uhereye kera. « 

 Abagaragu b’Imana bazaba bafite mu maso harabagirana kuko berejwe gukoraumurimo muziranenge, bazaba banyuranamo hirya no hino bafite umwete mwinshiwo batangariza abantu bose ubutumwa mvajuru. Amajwi y’abantu ibihumbi byinshiazaba arangirira ku isi atanga umuburo uheruka. Ibitangaza bizakorwa, abarwayi bakizwe kandi ibimenyetso n’ibitangaza bizagaragarira abizera. Icyo gihe Sataninawe ariko, azakora ibitangaza biyobya, ndetse azamanura umuriro mu ijuru imberey’amaso y’abantu. Icyo gihe abatuye ku isi bose, bazaba bagomba kugira uruhande bahereramo. Ubu butumwa ntibuzarangizwa n’amagambo menshi y’impaka ahubwo buzarangizwa no kunyurwa kubwo kwemezwa na Mwuka w’Imana. Ibibazo bizaba byararangiye. Imbuto zizaba zarabibwe, ubwo zizaba zitangiye gukura nokwera imbuto (Ellen G. WHITE, Intambar’ikomeye, igice ca 38, urupapuro rwa 429). 
Publié dans:Non classé |on 4 octobre, 2016 |Pas de commentaires »

Centre du Plein Evangile "L... |
For This Cause |
MON SAUVEUR M'AIME |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | piccole note di un cammino ...
| مع ا ...
| Blog du niveau intermédiaire