Archive pour le 2 mars, 2016

IBISUBIZO BYAHAWE KAVOMO GAHINI KU MUKOBWA WAGIZE IBYAGO KANDI AVUGA KO YARI YARAGIRANIYE AMASEZERANO N’IMANA

 Har’abantu bigisha cane ko Imana iza ikagiriranira amasezerano n’umuntu, ariko Bibliya yigisha ko Imana ivuganira n’abantu mw’ijambo ryayo. Abakobwa bafitaniye amasezerano n’Imana, Bibliya yemeza ko Imana ibarinda uwariwe wese yahungabanya ubusugi bwabo.

Kuvya RebeKa, Mwuka Wera yagize ati: « Uwo mukobwa yari umunyagikundiro cyinshi kandi yari umwari, nta mugabo wigeze kuryamana na we (Itangiriro 24: 16) Mariya yavugishijwe na Mwuka Wera ati: « “Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n’umugabo?” (Luka 1: 35) Umwamikazi wa Salomo, Mwuka Wera yamuvuzeho ati: « Umukobwa w’umwami uri mu kirambi afite ubwiza bwinshi, Imyenda ye iboheshejwe izahabu. Ari buzanirwe umwami yambaye imyenda idaraje, Abakobwa bagenzi be bamukurikiye, Bari buzanwe aho uri (Zaburi 45: 14-15). Esiteri, nawe yavuzwe ho aya magambo ngo; »kuko Esiteri yumviraga itegeko rya Moridekayi nk’uko yaryumviraga akimurera (Esiteri 2: 20). Abakobwa ba Filipo umudiyakoni nabo Uwiteka abavugaho ngo: « twinjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w’ubutumwa bwiza, n’umwe muri ba bandi barindwi ducumbika iwe. Uwo yari afite abakobwa bane b’abari bahanuraga (Ibyakozwe n’Intumwa 21: 8-9).

MURI BIBILIYA YOSE, ABAKOBWA IMANA YITORANYIRIJE NGO BAZAYIKORERE UMURIMO YAGENDA IBARINDA AYO MAHANO. NTA MUJA W »IMANA ATWARA IKINYENDARO. KUVUGA NGO N »ABANDI BARI BARABIMUBWIYE, IVYO N’IBISANZWE, YABIBWIWE N »ABO BAHUJE IMYIZERERE. ICYAKORA, UWITEKA ASHOBORA GUHA AKANYA BEN »ABO BAKOBWA BAKIHANA BAGASUBIRA KU MURONGO,NKUKO YESU YABIKOREYE MARIA MADALENA, CANGWA WA MUSAMARIAKAZI. Mu gihe ugikorera mw’itorero ryanze kwemera amategeko y’Imana, itorero ripfukamira abapasitori n’abarimu, rikica isabato y’Uwiteka, uzabona abantu benshi biyemeza ngo barerekwa. Kandi bashobora kuba babona cangwa se bakwumva amajwi ababwira ibintu, sinabigisha impaka. Ariko ubutumwa buvuga ngo:  » Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, 10.n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe. 11.Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, 12.kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka (2Abatesalonike 2: 9-12).

Nkubwir’iki se? « Yesu arabasubiza ati “Mwarahabye kuko mutamenye ibyanditswe cyangwa imbaraga z’Imana (Matayo 22: 29). Ndasaba Uwiteka ndamwinginga ngo akubgire ibyo ntashoboye kukubgira mur’iyi nyandiko, mw’izina ryera rya Yesu. Amen.

Publié dans:Non classé |on 2 mars, 2016 |Pas de commentaires »

Centre du Plein Evangile "L... |
For This Cause |
MON SAUVEUR M'AIME |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | piccole note di un cammino ...
| مع ا ...
| Blog du niveau intermédiaire