Archive pour mars, 2016

UMUGISHA WA GATATU UBONEKA MU GITABO C’IVYAHISHUWE

 

UMUGISHA WA GATATU UBONEKA MU GITABO C’IVYAHISHUWE

Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe./Hahirwa uba maso, akazigama impuzu ziwe, ngo ntagende amenya, bakabon’isoni z’ubwambure bwiwe (Ivyahishuwe 16: 15)

UMUGISHA WA GATATU UBONEKA MU GITABO C'IVYAHISHUWE csm_grppicugandaweddingweb_cd111733cc

 

Mur’uru rukurikirane rw’ivyigisho vyerekeranye n’imigisha indwi iboneka mu gitabo c’Ibyahishuwe, duherutse kwiga umugisha wa kabiri udushishikariza gupfira mu mwami Yesu, atar’ugupfira mw’idini gusa. Mur’iki cigisho cerekeye umugisha wa gatatu, tuza kubona ukuntu Yesu aburira abihanganye bakitondera amategeko ye, ko hagiye kuba igihe c’uko itandukaniro ry’abagarorotsi n’abanyavyaha rigaragara. Kenshi mu Byanditswe Byera, Mwuka/Mpwemu Yera yagiye ater’igitsure itorero ry’ikinyoma, arigereranya n’umugore ahemukira umugabo, aakavuga ko azotwikuruira ibiteye isoni vyiwe, akagaragaza ubwambure bwiwe. Dusoma ngo: « Ni ukuri uko umugore ariganya umugabo we akahukana, ni ko nanjye mwandiganije wa nzu ya Isirayeli we.” Ni ko Uwiteka avuga. (Yeremiya 3: 20) « Dore ndakugira inama: … ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara… » (Ibyahishuwe 3: 18). Dore ndakwibasiye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakubeyurira inkanda yawe mu maso hawe, kandi nzereka amoko ubwambure bwawe n’amahanga nyereke ibiteye isoni byawe? Ehe nzohigura nawe niko Uhoraho Nyen’ingabo agize; nzogukurako impuzu mfate ku musozo ndenze ku mutwe wawe, nereke amahanga ubwambure bwawe, n’ibihugu ndavyereke ibiteye isoni vyawe (Nahumu 3: 5).

Abasomyi ba Bibliya mwese musanzwe muzi ko umugore agirwa inama mu Byanditswe Byera, ko ari Itorero. N’uko rero aya matorero tumaze kubona mur’aya magambo duhejeje gusoma, n’amatorero uyarebesheje amaso ya kimuntu wagirango arambaye arikwije, wavuga ngo arera, ariko Uwiteka we nta kimusoba, arabona ibikorwa bigayitse, bitey’isoni biyakorerwamo. akabona kandi akwumva n’ibinyoma biyavugirwamo. «  Mwa bapfu mwe, muzagira ubwenge ryari? Iyashyizeho ugutwi ntizumva? Iyaremye ijisho ntizareba? (Zaburi 94: 8-9). Twasabwe rero kuba maso tukarinda imyenda yacu kuko  »Uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera » (Ibyahishuwe 19: 8). Abashaka kwiyambika imyenda yindi itari iyo gukiranuka kw’abera, Uwiteka azaberekana ku mugaragaro. Iri jambo ngo gukiranuka kw’abera, nico muri Bibliya y’ikirundi bita  » kugororoka kw’abera » (Ibyahishuwe 19: 8). N’ukuvuga ko abamaze kubona ko umwambaro wabo waba uriko agasembga. bakabyemera koko ko ar’agasembga, bagomba kuza kumesura iyo myambaro mu maraso ya Yesu, kugirango yame yera derere. Tuzabisobanura mu cigisho kivuga umugisha w’indwi ubonerwa mu gitabo c’Ibyahishuwe. Aha, havuga twese abatuye mur’iyi si. Kuko, « Ni ukuri nta mukiranutsi uri mu isi, ukora neza ntacumure » (Umubgiriza/Umusiguzi 7: 20).  Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga, kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu (Abaroma 3: 23-26).. Kuba rero twagize ayo mahirwe yo gutsindanishirizwa n’ubuntu bwayo muri Yesu-Kristo, twari dukwiye kwitwararika kugirango twirinde kwa gutsindanishirizwa kubonerwa mw’itorero gusa. Abantu benshi bafise umunezero kandi baguwe neza kuko bibaza ngo barahariwe ibyaha, ariko ar’idini gusa ryababeshe ngo barahariwe, bakiyobagiza amategeko y’i bwami. « Hariho umuryango w’abantu biyita intungane, Kandi batuhagiweho imyanda yabo(Imigani 30: 12). Aba bantu babaho, murumva ko n’Ijambo ry’Imana ribavuga. Kuko bo bibaza ko kwica itegeko ry’Imana ataco bitwaye, ngo kazima bemera ko bacunguwe na Yesu. Ukwo n’ugutwara ibintu nabi « Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka ». Ariya maguru ukoresha mu kuja mu nsengero ziyobowe n’abasinzi, abica isabato y’Imana, abasambanyi, abantu baziririza imisi mikuru ya gipagani, ariya mavi ukoresha upfukamira umuntu nkawe akubesha ngo yahawe ububasha bwo kugukurahw’ibyaha, ariya mavi ukoreha mu gupfukamira amashusho yabajwe mu biti canke yabumbge mw’ibumba, ivyo vyose Uwiteka azabikubaza. Wagombye kwirinda muri byose, kuko « Kuko guca imanza kuzasubira ku kutabera, Kandi abafite imitima itunganye bose bazabishima (Zaburi 94: 15). Ubutabera bg’Imana buzakurikizwa byanga byakunda. Abenshi bakandagiye amategeko bitwaza ngo n’aya Mose, ngo n’ay’Abayuda. Ndashaka kubabgira ko Mose atigeze yandika itegeko narimwe ku bisate bibiri by’amabuye, yose yanditswe n’Imana, kandi ayo mategeko yari ikopi y’ayandi yanditse mw’ijuru. Kuko yagize ati:  « Ababwira isezerano rye abategeka kurisohoza. Ni ryo ya mategeko cumi, ayandika ku bisate by’amabuye bibiri (Gutegekwa kwa kabiri 4: 13). Ayamategeko yibera mw’isanduku, kuko Mose yanditse ati: « Icyo gihe Uwiteka arambwira ati “Wibārize ibisate bibiri by’amabuye bisa n’ibya mbere uzamuke unsange ku musozi, kandi ubāze n’isanduku mu giti.Nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, maze ubishyire muri iyo sanduku.” Nuko mbāza isanduku mu mushita, mbāza n’ibisate bibiri by’amabuye bisa n’ibya mbere, nzamuka uwo musozi mfashe ibyo bisate byombi mu maboko. Yandika kuri ibyo bisate amagambo amwe n’ayo yanditse mbere, ari yo mategeko cumi Uwiteka yababwiriye kuri uwo musozi ari hagati mu muriro kuri wa munsi w’iteraniro, Uwiteka arabimpa. Ndahindukira manuka uwo musozi, nshyira ibyo bisate mu isanduku nabāje, na none biracyarimo uko Uwiteka yantegetse (Gutegekwa kwa kabiri 10: 1-5). Yego nanone biracarimo. Kuko isezerano rishi riravuga ngo: « Urusengero rw’Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y’isezerano ryayo (Ibyahishuwe 11: 19). Iri sezerano ry’Imana, rigizwe na ya mategeko cumi. Kuko ntibyemewe ko Abanyisiraeli bo mu Mwuka bayakandagira, bitwaje ngo n’uko ar’abakristo. Kuko twe dufite ibitekerezo twishiriyeho ngo bituyobore, vyo kuvuga ngo duhimbaze dimanche kuko ariwo musi Yesu yazutseho, ngo dupfukamire amashusho kuko atwibutsa aberanda/abatagatifu bazize ibyo idini ryacu ryigisha, abandi bati ntitwohemukira itorero twavukiyemo, ariryo papa na mama batweretse, n’ibindi nk’ibyo.  Ibyo rero ntibizatuma dutsinda urubanza. Kandi ntibizakura imyanda iri ku myenda yacu, ahubwo bizayongereza. Urubanza ruzakurikiza amategeko abitswe mw’isanduku yo mu rusengero rwo mw’ijuru nkuko tumaze kubibona. Nkuko twabivuze, none igituma utinda mw’itorero ugatinya kuza kwivayanga mu maraso ya Yesu ngo ukizwe iyo myanda itorero ririmo kugusiga n’iki? Ndimo nkubgiza Ibyanditswe Byera, ushaka nawe uzane biriya bitekerezo byo mu matorero tugereranye, usanga Ijambo ry’Imana rifite uburemere gusumbya irya padiri na pasitori kugera no ku musi wa nyuma. « None ikigutinza ni iki? Haguruka ubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wambaje izina rye (Ibyakozwe n’Intumwa 22: 16). Ndazi ko itorero ritera abayoboke baryo kwihagararaho, kuko pasitori na padiri wawe ntibakwemera ko ubacika. Nico gituma nabo bagerageje gushaka amangetengete yo kugufatisha: za chorales nziza zirabagirana, imyanya ikomeye mu buyobobozi, imisi mikuru n’amateraniro y’urudaca, kugirango uryoherwe n’itorero ariko ritigera rihindura imyumvire. Ariko wibuke ibi muvandimwe : « Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe./Hahirwa uba maso, akazigama impuzu ziwe, ngo ntagende amenya, bakabon’isoni z’ubwambure bwiwe (Ivyahishuwe 16: 15) Uwiteka aguhe iyo ngabire yo kurinda imyambaro yawe, kugira ngo isoni z’ubwambure bwawe ntizigaragare, cane cane imbere y’abamarayika ba Data. Kuko « Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ubusambanyi kandi kibi, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’abamarayika bera afite ubwiza bwa Se.” (Mariko 8: 36). Yego,   »Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe./Hahirwa uba maso, akazigama impuzu ziwe, ngo ntagende amenya, bakabon’isoni z’ubwambure bwiwe (Ivyahishuwe 16: 15). Mw’izina ryera rya Yesu. Amen.

 

 

Publié dans:Non classé |on 28 mars, 2016 |Pas de commentaires »

IBISUBIZO BYAHAWE JULIETTE PENDO

IBISUBIZO VYAHAWE JULIETTE PENDO

I

Balthasar Miburo: Ariko abapfa ntibahita baja ku Mana. Kandi Bibliya yigisha ko hariho n’abazagera ku Mana badapfuye. Raba uko Bibliya yigisha: Nzajya nshima Uwiteka nkiriho, Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo. Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa umwana w’umuntu wese, … .Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, Uwo munsi imigambi ye igashira (Zaburi 146: 2-4). Abapfuye ntibashima Uwiteka, Cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa (Zaburi 115: 17).Abari bazima baziko bazapfa, ariko abapfuye ntaco baba bakizi (Umubwiriza 9: 5). Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.”(Matayo 22: 32). Navuze ko abantu bashobora kugera ku Mana badapfuye. Uwa mbere Bibliya yerekana ni Henoki: Kandi Henoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye (Itangiriro 5: 24). Undi yagiye ku Mana adapfuye ni Eliya, umuhanuzi: Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira (2Abami 2: 11). Abandi benshi bazaja ku Mana badapfuye n’abazaba bihanganye bagategereza kugaruka kwa Yesu batamuhemukiye :Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.
Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo (1Abatesalonike 4: 15-18)

 

II

Balthasar MiburoJuliette Pendo, ikibazo cawe gishobora kuba gifatiye ku kuntu ubara igihe nkuko twe abazima tubara. Abapfuye ntibategereza ibizaba nkuko wowe ubash kubitegereza. Kuko hagati yo gupfa no kuzuka, nta gihe kibaho. Ibihe bimenywa n’abari bazima, abapfuye ntibabara ibihe. Uwiteka aravuga ati: « Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa umwana w’umuntu wese, … .Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, Uwo munsi imigambi ye igashira (Zaburi 146: 2-4).Mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe (1Abakorinto 15: 52). Ubundi abapfuye bapfiriye mu mwami bose barasinziriye niko Bibliya ivuga. Uku gusinzira ntikumeze nka kumwe wasinzira ejo ninjoro. Gusobanurwa igihe abapfiriya mu mwami baba mu butaka bagahinduka igitaka kugeza igihe impanda izavuga, bakaremwa bundi busha, bakazuka. « 45.Uko ni ko byanditswe ngo “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima”, naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo. Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka. Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw’ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.
Nk’uko uw’ubutaka ari ni ko n’ab’ubutaka bandi bari, kandi nk’uko uw’ijuru ari ni ko n’ab’ijuru bandi bari. Kandi nk’uko twambaye ishusho y’uw’ubutaka, ni ko tuzambara n’ishusho y’uw’ijuru.
Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafite umubiri n’amaraso bisa batabasha kuragwa ubwami bw’Imana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora. Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe, kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa (1Abakorinto 15: 45-53). IBI BISHOBORA KUGUHUMURIZA NIBA UFITE UKWIZERA GUSHINGIYE KW’IJAMBO RY’IMANA, ATARI KW’IDINI GUSA : « Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro. Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we. Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, uzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.
Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo (1Abatesalonike 4: 13-18).

Publié dans:Non classé |on 20 mars, 2016 |Pas de commentaires »

TWIGE IBYAHISHUWE 22: 8-22

TWIGE IBYAHISHUWE 22: 8-22

8.Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y’ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye.

9.Ariko arambwira ati Reka!Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uw’abitondera amagambo y’iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.”
10.Kandi arambwira ati “Amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi.
11.Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.
12.“Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
13.Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo.
14.“Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.
15.Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.
16.“Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw’amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n’umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.”
17.Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.
18.Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.
19.Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”
20.Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.” Amen, ngwino Mwami Yesu.
21.Ubuntu bw’Umwami Yesu bubane namwe mwese. Amen.
(6) Apocalypse: Comment lire l'Apocalypse dans Apocalypse ApocalisseCapitolo7
Iki nico cigisho ca nyuma giherukiye ibyigisho vyacu vy’igitabo c’Ibyahishuwe. Coroshe gusobanura cane. Yohani ngo yarangije kwumva no kureba ibyo yeretswe, noneho ngo yumva ashatse kwikubita imbere y’ibirenge by’umumarayika watumwe kubimwereka. Marayika ati « Reka!Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uw’abitondera amagambo y’iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.”(umurongo w’9). Uwu murongo, urasa n’undi uboneka mur’iki gitabo c’Ibyahishuwe kuri 19: 10. Mu by’ukuri, abantu bemera gupfukamirwa babesha abantu ngo bafise ububasha bahawe na Yesu bwo gukora imihango iyi n’iriya, s’abo kwizerwa. Ibi n’intumwa Petero yarabyemeje, ko nta ntumwa y’Imana ipfukamirwa. « Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y’ibirenge bye, aramuramya. 

Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.” (Ibyakozwe n’intumwa 10: 25-26). Satani n’abakozi biwe nibo basaba gupfukamirwa, nikwo kusengwa/ kuramywa: Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”
Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ” (Matayo 4: 8-10). Muri iri jambo ngo« Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine. Yesu yari yeretse Satani ko arimo gushaka kwiha ubumana bwo gusengwa, kandi ar’ikiremwa nkatwe, mbere ari hanyuma yacu. Kuko twe dufite ibyiringiro vyo gukizwa, Satani ntagira ibyo byiringiro. Ni nazo mpamvu tubona kenshi abantu baza gusaba ijambo kuri Yesu, baramufukamira kandi ntabirukana arabaha n’ibyo bamusabye.  « Haza umutware aramupfukamira, aramubwira ati “Umukobwa wanjye amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe arahembuka.” Yesu arahaguruka, amukurikirana n’abigishwa be. Yesu ageze mu muryango w’inzu y’uwo mutware, abona abavuza imyirongi n’abantu benshi baboroga arababwira ati “Nimuhave kuko agakobwa kadapfuye, ahubwo karasinziriye.” Baramuseka cyane. Abantu bamaze guhezwa yinjira mu nzu, agafata ukuboko karabyuka (Matayo 9: 18, 19, 23-25)
None aba bantu bandi bemera gupfukamirwa atari ba Kristu bo ibyabo n’ibiki? Hafi ya bose basaba ico cubahiro co gupfukamirwa mu gihe bariko barakora ico bita ngo n’ukwihanisha abantu, babakuraho ibyaha. Ariko hariho n’indi mihango ikorwa bagapfukamirwa.  Ndashaka kubabwira ko intumwa zitigeze zikora uwo muhango wo gukura ibyaha ku bantu, kuko urwo n’urubanza rugomba hagati y’Uwukiza ivyaha n’umunyabyaha. Ubutumwa twahawe buvuga buti: « “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi (Yohani 1: 29). Ahandi havuga ngo: « Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo (1Timoteyo 2: 5). Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose (1Yohani 2: 1-2). None, ikibazo kiracari ca kindi: Abo bantu baje kwitambika hagati ya Kristu n’umunyabyaha gute? Uko biri kwose hariho ikintu kitagenda neza, kuko Mwuka Wera ubwe avuga ko abo bantu bigira abayobozi b’amatorero ko ar’abanyavyaha bakwiriye gukizwa. « Abatambyi/Abahereji  bacyo bishe amategeko yanjye ku rugomo/ku manyama, banziruriye ibintu byanjye byera. Ntibashyize itandukaniro hagati y’ibyera n’ibitejejwe, ntibamenyesheje abantu gutandukanya ibyanduye n’ibitanduye, kandi n’amasabato yanjye barayirengagije maze nsuzugurirwa muri bo » (Ezekiyeli 22: 26). Noneho bamaze gushijwa n’Uwiteka aya makosa yose, bahita biha n’ububasha bwo kurekura ibyaha. Amateka ya Kiliziya avuga ko ivyo gupfukamira Papa vyatangajwe ku mugaragaro mu mwaka wa 709 nayo ivyo kwihanisha abantu ibyaha bongorera mu gutwi babitangiye mu mwaka wa 1215 nyuma y’ivuka rya Yesu.Nyuma amatorero yandi yarakurikiye. Byari ngombga ko amatorero akurikira uwo muhango n’indi mihango yose ikomoka kuri Kiliziya Gatorika, kuko ubuhanuzi ntibwibesha, bwagize buti: « Dore uca imigani wese azagucira uyu mugani ati: Nyina n’umukobwa ni ubutarutana. Uri uwa nyoko (Ezekiyeli 16: 44-45)

Ndumva vyoba vyiza ndangije iki cigisho mu kubibutsa aya majambo meza asozera iki gitabo ngo:

10.Kandi arambwira ati “Amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi.
11.Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.
12.“Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
13.Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo.
14.“Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.
15.Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.
Mbese wakwishimira kumesera igishura cawe/ikanzo yawe mu maraso y’umwagazi w’Imana/umwana w’intama ‘Imana kugirango winjire nawe urye ku giti c’ubugingo? Cyangwa wipfuza gusigara hanze hamwe n’imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora?
Yesu ati:  »

16.“Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw’amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n’umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.”
17.Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.
Genda nawe utangire uhamagare. Mwuka arahamagara, itorero rigahamagara,ababyumvise bagahamagara, ntuhave ubibika mu nda yawe. Kuko nanone ubutumwa buravuga buti:  » Uwu musi n’umusi wo kuvuga ubutumwa bwiza; natwe tukaba dupfuye kwiyihorera/guceceka. Ni twarindira ko buca biradusubirako (2Abami 7: 9)
18.Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.
19.Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”
20.Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.” Amen, ngwino Mwami Yesu.
21.Ubuntu bw’Umwami Yesu bubane namwe mwese. Amen.

 

Publié dans:Non classé |on 20 mars, 2016 |Pas de commentaires »

MBESE UHORAHO IMANA YACU ARISHIMIRA KUBONA ABAGORE N’ABAKOBWA BITWIKIRA IMITWE KUBERA IDINI?

MBESE UHORAHO IMANA YACU ARISHIMIRA KUBONA ABAGORE N’ABAKOBWA BITWIKIRA IMITWE KUBERA IDINI?

Dusome:.‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano abo bagore bagegena impigi zo kwambika bose mu bizigira, bakabadodera ibitambaro byo gutwikira imitwe yabo, uko umuntu areshya wese kugira ngo bahige ubugingo bwabo! Mbese abantu banjye murahiga ubugingo bwabo ngo mubukize ku bwanyu?

.Ibitambaro byanyu na byo nzabishwanyaguza nkure ubwoko bwanjye mu maboko yanyu, kandi ntabwo bazongera kuba mu maboko yanyu ngo bahigwe, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.
“Kuko ibinyoma byanyu ari byo mwateje umutima w’ubukiranutsi agahinda, uwo ntateye agahinda, mugakomeza amaboko y’inkozi y’ibibi kugira ngo idahindukira ikava mu nzira yayo mbi ikabaho,
ni cyo gituma mutazongera kubona ibyerekanwa by’ubusa cyangwa kuragura ibinyoma, kandi nzarokora ubwoko bwanjye mbuvane mu maboko yanyu, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.” (Ezekiyeli 13: 18, 21-23)

Afficher l'image d'origine          Afficher l'image d'origine

Publié dans:Non classé |on 18 mars, 2016 |Pas de commentaires »

AGIKURA MW’ISHENGERO ARACIHERERANA (Mariko 7: 33)

AGIKURA MW’ISHENGERO ARACIHERERANA (Mariko 7: 37)

Kirundi

Bamuzanira igipfamatwi kidatobora neza baramwinginga ngo akirambikekw’ikiganza. Agikura mw’ishengero aracihererana, agishira intoke mu matwi, acira amate,agikora ku rurimi. Ararangamiza, araba mw’ijuru, yits’umutima, arakibarira ati Efata,risobanurwa ngo Zibuka.Amatwi yiwe arazibuka, inkingi z’ururimi rwiwe zirabohoka, avuga neza (Mariko 7: 32-35)

Kinyarwanda:

Bamuzanira igipfamatwi kandi kidedemanga, baramwinginga ngo agishyireho ikiganza. Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi. Arararama areba mu ijuru, asuhuza umutima arakibwira ati “Efata” risobanurwa ngo “Zibuka.” Amatwi ye arazibuka, n’intananya y’ururimi rwe irahambuka avuga neza (Mariko 7: 32-35)

Jésus guérit un sourd-muet

Ibi bintu byabaye kur’iki gipfamatwi, iyo ubisomye wihuta, ubona nyene ko ar’igipfamatwi cakijijwe, kirumva kiravuga. Ariko imbere yuko Yesu ava kwa Se akaza kw’isi ico kipfamatwi Data yari yarakimutoranirije kugirango kitubere nk’ifashanyigisho. Ntibivuze ko arico conyene cariho muri Isirayeli canke mur’iyi si. Ariko igihe kigeze, vyabaye ngombwa ko bakizana gihura na Yesu,kuko igihe Data yari yarategekanije ko uwo murimo ukorwa, cari kigeze. Yesu ati: «  Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka(Yohani 6: 38). Iki gipfamatwi Data yashatse ko kibonana na Yesu, kugira twe tugeze mu bihe by’imperuka, tuhakure icigisho kizadufasha mur’iyi misi. Nico gituma Mwuka Wera/ Mpwemu Yera avuga ati:  » “Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve. Mwa mpumyi mwe, nimurebe mwitegereze. Hari indi mpumyi atari umugaragu wanjye, cyangwa hari ikindi gipfamatwi atari intumwa yanjye ntuma? Hari indi mpumyi atari umuyoboke wanjye, kandi hari impumyi atari umugaragu w’Uwiteka? Areba byinshi ariko ntiyitegereza, amatwi ye arazibutse ariko ntiyumva.” (Yesaya 42: 18-20). Birababaje, ariko nta kundi byagenda. Kiriya gipfamatwi nico Data wa twese yashize ku nzira ya Yesu,aracifashisha,kugirango atwigishe, atwumvishe ko aritwe, bipfamatwi, ari twe biragi. Impumyi zose, Data yazishize ku nzira Yesu yanyuragamo, kugirango aduhe icigisho c’uko turi impumyi. « Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe/Ariko ivyo vyababaheko kugirango bitubere akarorero, kandi vyandikiwe kuduhanura twebge, abashikwako n’amaherezo y’ibihe(1Abakorinto 10: 11).

Afficher l'image d'origine

Ariko kuki Yesu yarinze gufata iki gipfamatwi akagikura mw’ishengero? Ibyanditswe vyera biratubwira biti: « Umva mukobwa, utekereze utege ugutwi, Kandi wibagirwe ishyanga ryanyu n’inzu ya so. Ni cyo kizatuma umwami akunda ubwiza bwawe, Kuko ari we mwami wawe nawe umuramye (Zaburi 45: 11-12). Abasoma Bibliya z’ikirundi, uwu murongo uboneka muri Zaburi ya 45: 10-11 ngo: Umva mukobwa, wiyumvire, ubange ugutwi, kandi wibagire ubwoko bwanyu n’inzu ya so, nico kizotuma umwami agomwa igikundiro cawe, kuko ariwe Mwami wawe, nawe umwunamire(Zaburi 45: 10-11). Nkuko mwese mubizi,kugira ngo umukobwa ashobore kubana neza n’umugabo yamukoye, ntibabana kwa se. Ariko umugabo aramujana, bakazobana, bakaganira ari babiri, kandi uko bakomeza kugiriranira ibiganiro niko urukundo rwabo rukomeza gukura ruja hejuru. Bakamenyana neza.

 Afficher l'image d'origine

Yesu nawe ntiyashaka ko iki gipfamatwi gihumuka kibona abantu bandi, canke cumva abantu hirya no hino, bavuga badahuza. Ariko yashatse ko gihumuka, maze uwambere nambere kiza gukubitiza kw’ijisho akaba Yesu Umukiza waco, n’ijwi rya mbere kiza kwumva rikaba irya Yesu. Ivyo ntivyari gushoboka kikiri mw’ishengero ry’abantu. Ni wibaze ukuntu yatashe anezerewe. Mbese wibaza ko yigeze yibagira ibyo yagiriwe uwo musi?  Nico gituma nawewe uwu musi Uhoraho aguhamagara ngo uve mu rwinshi, wumvirize ijwi ryiwe ryonyene, umuhange amaso, umwitegereze we nyene. Mw’isi y’iki gihe havugwa vyinsi, mu matorero hasigaye havugwa vyinshi, baravuga ntibahuza, bamwe ndetse barabipfa. Ariko Yesu arabahamagara, arashaka kubafata ukuboko, arashaka kubihererana: « Arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica, mugume hano mube maso.”Nuko muve hagati ya ba bandi, Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga, Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabakira, Kandi nzababera So, Namwe muzambere abahungu n’abakobwa, Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.” (Mariko 14: 34, 2Abakorinto 6: 17-18).

Ntawe ntunze agatoke, ariko muri twebwe, hariho benshi bakeneye kwihererana na Yesu, akabahumura, akabiyereka, akabazibura amatwi. Twarahumye, twarazivye amatwi, kandi biterwa n’ivyo abo tugendana, abo dusengana cangwa abadusengesha, ivyo badupakiramwo. Nico gituma ngira ndangize nkwibutsa iri jambo ngo: « .“Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve. Mwa mpumyi mwe, nimurebe mwitegereze. Hari indi mpumyi atari umugaragu wanjye, cyangwa hari ikindi gipfamatwi atari intumwa yanjye ntuma? Hari indi mpumyi atari umuyoboke wanjye, kandi hari impumyi atari umugaragu w’Uwiteka? Areba byinshi ariko ntiyitegereza, amatwi ye arazibutse ariko ntiyumva.”  Ku bwo gukiranuka kwe, Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza. Ariko aba ni abantu banyazwe ibyabo bagasenyerwa, bose batezwe ubushya kandi babahisha mu mazu y’imbohe. Ni abo kujyanwa ho iminyago nta wuriho wo kubakiza, ni abo kunyagwa ibyabo ari nta wo kuvuga ko babisubizwa (Yesaya 42: 18-22). Iri jambo ngo batezwe ubushya, abasoma Bibliya y’ikirundi rivuga ngo: baratezwe bagwa mu vyobo. Ndakwinginze wumve ico Uwiteka agushaka ko, aguhamagara ngo uve mur’ico cobo, mur’iyo nzu y’imbohe, aho bakunyegeje bakubesha ngo uri mu kuri.

”  Ku bwo gukiranuka kwe, Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza (Yesaya 42: 21). Wa mpumyi we, humuka urebe neza, Uwu murongo wanditswe mu kirundi ngo: « Vyahimbaye Uhoraho kuduza ivyagezwe no kuvyubahiriza kubwo kugororoka kwiwe » None kuki ugendana Bibliya, ukabisoma, amaradiyo akirirwa abivuga, kuri za internet bikavugwa,ariko umutima wawe ntugire ico ukubwira? Burya rero nkubwire: Waratezwe icobo ukigwamwo, burya wibaza ngo bakujanye mu itorero, ariko Yesu we abona ko uri mmu nzu y’imbohe. Kandi nubwo Uwiteka yakwogeza amategeko yiwe gute, ukayasoma, ntivyagukundira kuyemera ukiri mur’ico cobo, ukiri muri iyo nzu y’imbohe.

Nico gituma n’uwu musi, upfukamira abayobozi b’idini ngo uriko uricuza ibyaha, kandi Bibiliya itabyemera ko upfukamira umuntu nkawe. Reka dusome: « Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y’ibirenge bye, aramuramya. Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.” Nikubitira hasi imbere y’ibirenge bye kumuramya, ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata/umusavyi mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga.(Ibyakozwe n’Intumwa 10: 25-26; Ibyahishuwe 19: 10). Isabato y’Uwiteka naho Yesu akwereka ko nawe yayiruhutse, wowe uhitamwo ubusobanuro baguhaye hariya mu nzu y’imbohe. Yamara akamenyero ka Yesu n’Intumwa ze, siko kamenyero ka pasitori na padiri wawe. Handitswe ngo « Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w’isabato yinjira mu isinagogi nk’uko yamenyereye.  Nuko Pawulo nk’uko yamenyereye yinjira muri bo, ajya impaka na bo mu byanditswe ku masabato atatu. Ku munsi w’isabato tuva mu mudugudu tujya ku mugezi inyuma y’irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera(Luka 4: 16, Ibyakozwe n’Intumwa 17: 2 na 16: 13). Afficher l'image d'origineUrinywera, ukarya n’ibihumanye vyose vyose, kuko ariko bakubwiye mu nzu y’imbohe, ariko ni wemera ukihererana nawe,arakubwira ati: « Ntugakore ku kintu nakimwe gihumanye (2Abakorinto 6: 17).

Ubu butumwa burahungabanya cane imitima ya benshi, « buraderanja » ababwumva, kandi buteye ubwoba,  ku buryo wumva ko ubuze aho ukwirwa, mbere bamwe bahitamwo kubireka vyose, abandi bagatukana, abandi bagaca bugufi bakihana. « benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.” .“Uku ni ko bakunze kurorongotana/kuyerera, , ntabwo bashinze ibirenge byabo hamwe. Ni cyo cyatumye Uwiteka atabemera(Daniyeli 12: 4; Yeremiya 14: 10). Ariko bayerera bashak’iki? Bashaka aho babona ubutumwa buborohereza, kuko ukuri kurabarya mu matwi « Gutahura ubutumwa bwiza kuzozana gucika ivutu gusa. Kuko uburiri buzobabana buto ntibazoshobora kuramvya, kandi ivyo bipfuka bizobabana bigufi vyanke ko biyorosa; / kandi kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa. Erega, urutara ni rugufi umuntu atarambirizaho, kandi ikirago ni intambure kitakwira umuntu!(Yesaya 28: 19-20)

Harageze ko ukundira Yesu akakwihererana akakuzibura, akakubwira ati: Efata. Uhoraho atugirire neza adufashe  kuko twese turakeneye kwihererana na Yesu. Amen.

Publié dans:Non classé |on 17 mars, 2016 |Pas de commentaires »

le Pape Francois veut changer les 10 commandements

Pope Francis: “God Has Instructed Me to Revise the Ten Commandments“

July 6, 2015  | GUAYAQUIL, Ecuador – Pope Francis kicked off the start of a three-nation trip across South America today with his first mass, with over a million Ecuadorians in attendance, in the coastal city of Guayaquil.

Delivering the mass in Spanish, the Pope spoke about the importance of family in modern society, saying, “It needs to be helped and strengthened, lest we lose our proper sense of the services which society as a whole provides.”

During his sermon, Pope Francis announced to Christians around the world that God had called upon him, instructing him “to revise the most sacred of texts, the Ten Commandments.” Given to the Israelites by God himself at Mount Sinai, the Commandments include instructions for worship and list several prohibited practices.

Pope Francis said Christians around the world are “faced with ever-increasing temptations brought on by the evils of modern society.”

The Pope said the updated Commandments reflect the changing times and include some minor rewording of the existing rules as well as the addition of two new Commandments.

The Fourth Commandment, which advocates that proper respect be shown towards one’s parents, has been reworded to include children raised by same-sex parents.

Pope Francis said the Seventh Commandment, prohibiting adultery and, among other things, homosexuality, has been removed entirely, as instructed by God,               to extend “God’s grace to all His children.”

Addressing the inclusion of the new Commandments, which bring the total number to eleven, Pope Francis praised the rapid growth of technology in the digital age but said“progress comes at a price.”

The new Fifth Commandment, which replaces the prohibition of adultery, forbids all aspects of genetic engineering and bans the consumption of genetically modified foods.

Lastly, the Eleventh Commandment disallows personal idolization and the glorification of one’s self over God. Using the Kardashians, a highly publicized celebrity family, as an example, Pope Francis said, “Selfies are an abomination in the eyes of our Lord.”

A spokesman for the Vatican, Father Federico Lombardi, said the Eleven Commandments are currently being etched into marble by an Italian sculptor and, upon completion, will be unveiled to the world in Saint Peter’s Square following an internationally televised mass.“

Publié dans:Non classé |on 16 mars, 2016 |Pas de commentaires »

MUGIRE ISABATO NZIZA

MUGIRE ISABATO NZIZA

Afficher l'image d'origine

 

Mbeg’utunyoni tubiri ntitugura ikuta? Ariko muritwo nta na kamwe gakorokera haso So atabizi. Nuko ntimutinye mwebwe muruta utunyoni twinshi (Matayo 10: 29, 31)

 

MUGIRE ISABATO NZIZA!

 

 

 

Publié dans:Non classé |on 12 mars, 2016 |Pas de commentaires »

EJO N’UMUSI WERA W’ISABATO

MUMESURE, MUGORORE IMYAMBARO, MUVOME AMAZI MUZONYWA N’AYO MUZOKORESHA EJO KW’ISABATO , MUTEKE, HANYUMA IZUBA RIRENZE DUHURIRE MU MASENGESHO YO GUTANGIRA ISABATO

 

 

 

EJO N'UMUSI WERA W'ISABATO stock-photo-3447276-african-de-la-vie-et-de-blanchisserie-dans-la-rivi%C3%A8re     repassage

 

guinee-corvee-eau-1                                 burkina1

 

 

RTEmagicC_news_ghanachurch221

 Yesu amaze gusemerera n’ijwi rirenga, aravuga ati;  » Data, mu maboko yawe niho nshize ubugingo bwanje ». Ahejeje kuvuga artyo aracikana. War’umusi wo kwitegura, isabato igira ishike. Luka 23: 46, 53)

IBI NIVYO UHORAHO YAVUZE AT’ EJO N’UMUSI WERA WO KURUHUKA, W’ISABATO IROBANURIWE UHORAHO. NI BAGENDE BARONDERE IVYO BAGOMBA, BATEKE IVYO BAGOMBA, IBISIGAYE BABIBIKE, BABIRAZE (KUVAYO 16: 23)

Publié dans:Non classé |on 11 mars, 2016 |Pas de commentaires »

IMANA… »IBAHAZA IVYOKURYA, YUZUZA IMITIMA YANYU UMUNEZERO » (Ivyakozwe n’Intumwa 14: 17)

N’UKO YESU ARABABAZA ATI:  » BANA, HAR’ICO KURYA MUFISE? (Yohani 21: 5)

 

IMANA...

 

 

Publié dans:Non classé |on 8 mars, 2016 |Pas de commentaires »

NK’UKO UMWAMI WACU YABABABARIYE, ABE ARIKO NAMWE MUBABARIRANA

Afficher l'image d'origine

 

Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana (Abakolosayi 3: 12-13).

Publié dans:Non classé |on 8 mars, 2016 |Pas de commentaires »
12

Centre du Plein Evangile "L... |
For This Cause |
MON SAUVEUR M'AIME |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | piccole note di un cammino ...
| مع ا ...
| Blog du niveau intermédiaire