Archive pour le 12 février, 2016

ISABATO S’IY’ABADVENTISTE GUSA

Afficher l'image d'origine

Yesu arababwira ati “Isabato yabayeho ku bw’abantu, abantu si bo babayeho ku bw’isabato (Mariko 2: 27)

7..Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bāmeneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.

8.“Maze rero umucyo wawe uzaherako utambike nk’umuseke, ubukire bwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy’Uwiteka kizaba kigushoreye.
9.Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati ‘Ndi hano.’ “Niwikuramo agahato no gutunga urutoki no kuvuga nabi,
10.ukihotorera umushonji ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y’ihangu.
11.Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isōko y’amazi idakama.
12. N’abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandi uzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo.
13.“Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe, 14nuko uzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z’igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo.” Akanwa k’Uwiteka ni ko kabivuze
Publié dans:Non classé |on 12 février, 2016 |Pas de commentaires »

UBAKA NINGOGA TUGENDE KWITEGURA ISABATO.

.Afficher l'image d'origineEse ba sogokuruza banyu si uko babigenje, bigatuma Imana yacu ituzanaho ibi byago no kuri uyu murwa? None namwe mugiye kongerera Abisirayeli (Abarundi) uburakari muzira gusuzuguza isabato.”

Nuko ku munsi ubanziriza isabato bugorobye, ntegeka yuko inzugi z’amarembo y’i Yerusalemu ( y’i Bujumbura no hagati mu gihugu) zikingwa, kandi ko zidakingurwa kugeza aho isabato ishirira, maze nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira umutwaro wose binjiza ku munsi w’isabato (Nehemiya 13:  18-19). Nashize ariya majambo mu tuzitiro,ngo ndakwereke ko ikizokiza Uburundi uburakari bw’Uhoraho, ko ar’ukwubahiriza neza amategeko y’Umwami Imana y’Uburundi, tudasize inyuma isabato yiwe.  Ivyo ukora vyose, dukwiye guhindura ingendo, ibisagara vyacu n’amaligara, n’ingo zacu bikaruhuka isabato y’Uhoraho. Bizoduhesha imigisha yo kuja kwumviriza ijambo ry’Imana mu nzu yayo kw’isabato,kandi nta cago kizongera gutera mu Burundi. Kw’isi yose Uburundi buzoba Isirayeli Nshasha y’akarorero. Benshi bogirango ndiko ndarota, ariko,  » igihe vya bindi bizoshikira (kand’ehe biraje!), niho bazomenya yuko uwuvugishwa n’Imana yamye muri bo (Ezekiyeli 33: 33). Ibi mvuga bizoshika, niba ushaka kumenya ivy’ari vyo, soma Ivyahishuwe 16: 1-21.
ISABATO NZIZA KU BURUNDI BWOSE N »ABARUNDI, MW’IZINA RYERA RYa YESU. AMEN
Publié dans:Non classé |on 12 février, 2016 |Pas de commentaires »

NI KW’ISABATO, SUBIZA IYO SUKA MU NZU TUJE GUSENGA

Afficher l'image d'origine

“Wibuke kweza umunsi w’isabato.

Mu minsi itandatu ujya ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose,
ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu,
11.kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’isabato, akaweza (Kuva 20: 8-11).
Aho wakarimiye ni kera, uwu musi ndakwinginze uje kuruhukana n’Uwiteka mw’ itorero ry’abasigaye bitondera amategeko y’Imana no kwizera Yesu. Niba ubonye ubu butumire watinze, tuguhaye ikaze kw’isabato itaha, kuko hariho urusengero ngaho hafi y’i wanyu. Kandi n’ubwo haba kure, buriya ngo  » kure wanga kuja kuhahinga, ukajya kuhahahira ». N’uko ugire isabato nziza rero!
Publié dans:Non classé |on 12 février, 2016 |Pas de commentaires »

Centre du Plein Evangile "L... |
For This Cause |
MON SAUVEUR M'AIME |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | piccole note di un cammino ...
| مع ا ...
| Blog du niveau intermédiaire