Archive pour le 8 février, 2016

IKIGANIRO TWAGIRIRANIYE N’ABAYOBOKE BA ADEPR.

Dirigeante wacu Sarah(Mama Joyeuse) yifurije abakunzi ndetse n’abaririmbyi ba Yasipi choir icyumweru kiza!

Balthasar Miburo
Balthasar Miburo Icyumweru ciza, ariko kandi, kubw’urukundo rw’Imana, dukwiye kuja tuvuga ngo » Umusi wa mbere mwiza ». Muti kuber’iki? N’uko icyumeru ar’ijambo ry’igipagani, ni nka dimanche, nayo nyene ikomoka mu gipagani. Niba koko mur’abakristu bashingiye ku mahame ya Bibliya, murazi ko umusi w’isabato urangiye, ku wa mbere w’imisi indwi…Umumarayika abwira abagore ati: « … Ntari hano yazutse (Matayo 28: 1, 5, 6). Kandi twese turemeranya ko yazutse dimanche, ku wa mbere w’imisi irindwi, mu museke. Ejo rero ndaziko muhita ku wa mbere, ariko buriya ni ku wa kabiri kuko mwumvise ko kuwa mbere har’uwu musi wa dimanche. Biryo uwambere wa satani, niwo Imana yita uwa 2. Uwa 2 wa satani niwo Imana yita uwa 3, Uwa 3 wa satani niwo Imana yita uwa 4, uwa 4 wa satani niwo Imana yita uwa 5. Ku wa 5 wa satani, ariho amatorero yaguye mu kinyoma yita ngo niwo musi Yesu yapfuye, burya Imana niho yita ku wa 6. Uwo satani yita uwa 6, niwo Imana yita umusi w’7, niwo Sabato. Har’abavugishwa ba Satani biyita ngo n’abakozi b’Imana, bakigisha ngo umusi ntaco umaze ngo « umusi ntiwabuza umuntu kuja mw’ijuru ». Yesu nawe ati:  » 17.

“Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira. Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru (Matayo 5: 17-20). None mwumva ukuyemwo ijambo « umusi » uba ukuyemo inyuguti zingahe? Ariko bo bashaka gusiba itegeko ryose, bagakosora Imana, berekana ko Isabato nziza ar’iyo bihitiyemo ya dimanche. Niba ibi mvuze mwumva atar’ukuri, Nuko nimugire icumweru ciza cyanyu !!!

Bigirimana Jacques
Bigirimana Jacques Aliko ko twabonye Imana irema na satani yaba yararemye se?Iyo minsi ya satani muyikura he?None se ko mwaba mwemera isabato igice?Isabato y »imyaka iyo muyigezeho muyita imihango?ahaaa

Balthasar Miburo
Balthasar Miburo Oya, Imana ubwayo niyo Rurema. Kandi yatangiye kurema ku musi wa mbere ariwo twita dimanche. Iruhuka ku musi wa karindwi. Ntitwavuze ko satani yaremye. Ariko yagerageje guhindura itegeko rivuga uko dukwiye kuruhuka umusi wa karindwi. Na none ahita ahindura n’irindi ritubuza gupfukamira ibigirwamana (Kuva 20: 4-6). Na Bibliya iravuga neza ko hariho ubutegetsi satani azanyuzamwo uko guhindura ibihe n’amategeko, ngo: 25.Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b’Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko (Daniyeli 7: 25). Yego twe dushobora kwibesha no kubesha. Ariko se Bibliya nayo tuyite umubeshyi, kandi twese twemera ko ar’Ijambo ryahumetswe n’Imana? UWUZE KO NYIR’URUGO YAPFUYE SI WE ABA AMWISHE. Ah’ubwo dushishoze tumenye ukuri  » Muzamenya ukuri, kandi ukuri kuzababatura (Yohana 8: 32). Turi mu bubata bw’idini n’ibinyoma vyaryo. Urabyemera cangwa urabihakana ariko Yesu aravuga ati:  » Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma (Yohani 8: 44). Abakomoka ku Mana bitondera amategeko yayo: « Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu » (Ibyahishuwe 14: 12).

Yasipi Choir Adepr Nyagatovu
Yasipi Choir Adepr Nyagatovu Byite uko bitakubangamiye, ngombwa ni uko utwifurije ibyiza. Kuhita kuwa1 cg ku cyumweru, byose ntanakimwe gitanga ubugingo buhoraho. Amazina y’iminsi ni amazina nyine.
Balthasar Miburo Erega ntimubifate nkaho turimo kuja impaka. Ibyo vyo kuvuga ngo ari ku wa 1 cangwa ku cumweru ntanakimwe gitanga ubugingo, nta muntu yasomye Bibliya yavyemera, kereka uwigaruriwe n’ikinyoma c’amadini.ariko twe dusoma Bibliya tubwirwa ngo: kandi banze n’amateka yanjye, ari yo abeshaho uyakomeje, n’amasabato yanjye barayaziruye cyane(Ezekiyeli 20: 13). Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya(1Yohana 5: 3). Iyo rero utwigishije ngo nta musi utanga ubugingo, uba uriko uratwigisha kuba ibyigomeke, kuko tubaye turaretse ayo magambo yawe,kuko tuziko ur’umuntu nkatwe, turazi ko Imana Rurema yo atariko ibivuga. Ivuga iti: « “Wibuke kweza umunsi w’isabato.
Mu minsi itandatu ujya ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’isabato, akaweza (Kuva 20: 8-11). Mbe wabonye inshuro ijambo « umusi » rigaruka mur’iryo tegeko? Naho isi yose yaterana ntizarisiba mu gitabo c’Imana. Kandi ubwo ari naco kimenyetso c’Imana (Ezekiyeli 20: 20), abatagifite, cangwa se abataryemera nabo Imana ntiyabemera. » Nkuraho urusaku rw’indirimbo zawe, kuko ntashaka kumva ijwi ry’inanga zawe. Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko,Gusenga kwe na ko ni ikizira. » (Amosi 5: 23 n’Imigani 28: 9).

Christmas Murhula
Christmas Murhula Urakoze rata Balthasar! Bwiza abantu ukuri bakumve cyangwa bakwange, wowe uzaba urangije ubyawe! Abantu banone ntibagishaka kumva ukuri!. Munyumve rwose hari ibintu byinshi dukora tutazi aho byaturutse . Impamvu abantu banga kwemera ukuri kuko basomye nabi baniga nabi !
Barasoma ariko bagasoma bambaye indorerwamo z’idini. Izo nazo ntizireba kure, kuko zigarukiriza aho idini rigeza kureba ho nyine. Yes’ahamagara aba bantu n’urukundo rwinshi ati: « “Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve. Mwa mpumyi mwe, nimurebe mwitegereze. Hari indi mpumyi atari umugaragu wanjye, cyangwa hari ikindi gipfamatwi atari intumwa yanjye ntuma? Hari indi mpumyi atari umuyoboke wanjye, kandi hari impumyi atari umugaragu w’Uwiteka? Areba byinshi ariko ntiyitegereza, amatwi ye arazibutse ariko ntiyumva.”Ku bwo gukiranuka kwe, Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza. Ariko aba ni abantu banyazwe ibyabo bagasenyerwa, bose batezwe ubushya kandi babahisha mu mazu y’imbohe. Ni abo kujyanwa ho iminyago nta wuriho wo kubakiza, ni abo kunyagwa ibyabo ari nta wo kuvuga ko babisubizwa. Ibyo hari ubitegera amatwi muri mwe, akumva ibyo mu gihe kizaza akabimenya? Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa. Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.(Yesaya 42: 20-22; Ibyahishuwe 3: 17-19) NTAWE NTUNZE AGATOKI, ARIKO NDABONA HARIHO BAMWE MU BAYOBOKE B’AMATORERO BAKENEYE NO KWUMVA IRI JAMBO NGO: « Bamuzanira igipfamatwi kandi kidedemanga, baramwinginga ngo agishyireho ikiganza.
33.Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi.
34.Arararama areba mu ijuru, asuhuza umutima arakibwira ati “Efata” risobanurwa ngo “Zibuka.”
35.Amatwi ye arazibuka, n’intananya y’ururimi rwe irahambuka avuga neza(Mariko 7: 32-35). Emerera Yesu agukure mu kigare c’Itorero, agushire intoki ze zera mu matwi, agucireho amacandwe y’agakiza, agukore ku rurimi, agusengere, akubwire ati: « EFATA » Z i b u k a. Ukiri mw’itorero nk’iryo, uzahera mu kwizera kwa rubanda nyamwinshi, ariko ntuzareba ubwiza bw’Imana keretse ubwiza bwa pasiteri n’itorero rye gusa. Uwiteka akugirire neza aguhumure, kandi akuzibure, urebe, uvuge neza,kandi wumve neza,mw’izina ry’Umukiza wacu Yesu-Kristo. Amen.
Publié dans:Non classé |on 8 février, 2016 |Pas de commentaires »

SO NA NYOKO HOPFA NDE ?

SO NA NYOKO HOPFA NDE? 

Afficher l'image d'origine

Iki kibazo bahora bakitubaza kw’ishure tukir’abana bashaka kudukinisha. Aho nkuriye nkamara gusoma Bibliya, nasanze gishobora kuvuga vyinshi mu buryo bwa Mpwemu/ bw’Umwuka.

Twebwe kubera ko ba mama aribo bateka bakatugaburira kandi twari tuzi ko aribo batwonkeje, twaca twishura ngo hopfa papa hagasigara mama. Mbese war’uzi ko abakristu benshi cane bakir’abana mu bintu vya Mpwemu ariko nabo bameze. Bavuga ko vyoba vyiza baretse amategeko ya Data, bareka guha agaciro ikimazi cangwa igitambo Kristu yadutangiye ku musaraba i Gologota, ariko bagashigikira itorero ryabo. Barashobora gupfukamira abarimu n’abapadiri n’abapasitori, bagakandagira amategeko y’Imana uko bashatse, bagakurikira za dimanches n’imisi mikuru yavuye mu gipagani, kuko ari vyo bahawe na nyina wabo. Ndiko ndavuga ko ata tandukaniro rikiri hagati y’abaporo n’abagatorika, kuko ivyo bapfuye mu myaka ya kera, ubu basa n’abavyumvikana ko hafi ya vyose. Ni vyo kuko Gatorika ariyo nyina w’amatorero yose, nico gituma mu matorero yose usanga harimwo agace kavuye muri Gatorika. Afficher l'image d'origine

Kandi bopfuma bemera gusubira kubamba Yesu hako utwo tuntu batuvako. Za Noheli, ya mabendera, Pasika zidahuza n’Ivyanditswe, kwizera ngo abapfuye babo bahita baja mw’ijuru, kwambara imyambaro y’ibirori ku buryo bukomoka mu gipagani, imisi yo gukomezwa n’ibindi…

 

Kuko buriya itorero ryaguhaye indero mu vya Mpwemu/mu vy’Umwuka, niryo rimeze nka mama wawe, niko Bibliya ibivuga. Kenshi rero, abantu bakunda ivyo bahawe n’itorero ryabo kuruta ivyo bahawe n’Imana. S’ukuvuga yuko badasoma, canke ngo bige Bibliya. Oya barasoma, ariko, ni ngombwa ngo ubu buhanuzi bubashike ngo: » Nuko ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu. Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati ‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa, Ariko imitima yabo imba kure. Bansengera ubusa, Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu (Matayo 15: 6-9)

Uwobaza ca kibazo neza rero ati:  » Kubamba Yesu ku musalaba no kubamba itorero wahitamo iki? Niba ndimo kubesha ni mumpinyuze, benshi bahitamo kubamba Yesu ubugira kabiri hakubamba idini ryabo. Kuko niryo nyina wabo, niryo ribaha umuziki, benshi barikuyemo abagore, abandi ribaha abagabo, abahandi barifitemo abafiance, icubahiro bafite ni cinshi,mw’itorero ryabo.

Ca kibazo rero ngisubiremo nti: » Guheba inyigisho zidahuza n’Ivyanditswe no guheba ukuri kwa Kristu kuri mu Vyanditswe vyera wohitamw’iki? Ni mvuga ngo so na nyoko hopfa nde? ntiwibaze ko ataco bipfana n’ibi navuze haruguru. « Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera, bakanasogongera ijambo ryiza ry’Imana, n’imbaraga z’igihe kizaza maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w’Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro. Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n’Imana umugisha. Ariko niba bumeramo amahwa n’ibitovu, buba buhinyutse bugeze hafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa  » (Abaheburayo 4: 6). Kubamba Umwana w’Imana ahibonekeza bakamukoz’isoni ku mugaragaro, niko kugerageza kwica Imana mu bugingo bwabo Afficher l'image d'origine

« kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro » 2Abakorinto 5: 19).

Ubutumwa bwiza rero twahawe buvuga ko nyoko ariwe akwiye gupfa hagasigara so. Kuko handitswe ngo: « Dore uca imigani wese azagucira uyu mugani ati: Nyina n’umukobwa ni ubutarutana. Uri uwa nyoko… » Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMARAYA (Ezekiyeli 16: 44, 45; Ibyahishuwe 17: 5). Uhamagariwe kuvavanura n’ivyo vyose bigufatiriye ukagana itorero ry’Imana ryahisemwo kwubahiriza amategeko ya Nyagasani, nkuko vyanditswe ngo: « Ku bwo gukiranuka kwe, Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza. Ariko aba ni abantu banyazwe ibyabo bagasenyerwa, bose batezwe ubushya kandi babahisha mu mazu y’imbohe. Ni abo kujyanwa ho iminyago nta wuriho wo kubakiza, ni abo kunyagwa ibyabo ari nta wo kuvuga ko babisubizwa.Ibyo hari ubitegera amatwi muri mwe, akumva ibyo mu gihe kizaza akabimenya? (Yesaya 42: 21-23).

Afficher l'image d'origine

Aka ni ko kam0 kanyuma Uwiteka ariko aratera abaturage bo mw’isi baguye mu mitego ya Babuloni ati:« Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo (Ibyahishuwe 18: 4-5). Har’abavuga ngo: Yego, gusohoka twasohoka,ariko se dusohoke tugana he? Aho mugana haraboneka rwose. Uwiteka yereka abashaka gusohoka muri Babuloni bose ko hariho itorero rye rigereranywa na Siyoni yo mw’ijuru ati: « Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu. Ni koko bazavuga iby’i Siyoni bati “Umuntu wese yavukiyeyo, Kandi Isumbabyose ubwayo izabakomeza.” Uwiteka niyandika amahanga azabara ati “Ishyanga naka na naka avukiyeyo.”.Abaririmbyi n’ababyinnyi bazavuga bati “Amasōko yanjye yose ari muri wowe.” (Ibyahishuwe 14: 12 na Zaburi 87: 6-8).

Afficher l'image d'origine

Niba amasoko yawe atari muri Siyoni, ashobora kuba ari i Babuloni. None rero, igihe co kwinjira i Siyoni n’iki. Gerageza wiherere, usabe Imana iguhe kuvavanura n’amatorero yica amategeko y’Imana. Ubwo nibwo uzabasha kuvuga uti, » mama apfuye ngasigarana Mama na Data mw’ijuru ntaco naba mpombye. Mbese ibyanditswe bivuga bite? Biravuga biti “Senda inshoreke n’umuhungu wayo, kuko umuhungu w’inshoreke atazaraganwa n’umuhungu w’umugeni.”Nuko bene Data, ntitukiri abana b’inshoreke, ahubwo turi ab’umugeni (Abagalatiya 4: 30-31).

Uhoraho adufashe cane, aduhe imbaraga zo guhagararira ukuri, atar’uguhagararira idini gusa, mw’izina ryera rya Yesu. Amen.

Publié dans:Non classé |on 8 février, 2016 |Pas de commentaires »

Centre du Plein Evangile "L... |
For This Cause |
MON SAUVEUR M'AIME |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | piccole note di un cammino ...
| مع ا ...
| Blog du niveau intermédiaire