TWIGE IGITABO CA DANIYELI 11: 44-45

TWIGE IGITABO CA DANIYELI 11: 44-45

Icigisho co kwitegura isabato y’ejo, kw’itariki 6-02-2016

Ariko inkuru zivuye iburasirazuba n’ikasikazi zizamuhagarika umutima, aveyo arakaye cyane azanywe no kurimbura, abenshi azabakuraho pe. Azabamba amahema y’ubwami hagati y’inyanja n’umusozi wera ufite ubwiza, nyamara azaba ageze ku munsi w’imperuka ye, nta wuzamuvuna(Daniyeli 11: 44-45).

Mu cigisho giheruka twavuze ko intambara zose zizerekeza i Harumagedoni muri Isirayeli. Uwu musi nagira ngo tuganire kuri izo nkuru zizava i burasirazuba. Dusoma mu gitabo c’Ivyahishuriwe Intumwa Yohani ngo: « Marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y’abami baturuka iburasirazuba yitegurwe (Ibyahishuwe 16: 12). I burasirazuba, niho ijwi rizumvikanira rivuga riti : « Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe. .“Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze (Ibyahisahuwe 22: 11-12).

TWIGE IGITABO CA DANIYELI 11: 44-45

Ni wibaze nawe uko bizagenda, abantu bose bazaba basigaye bubahiriza itegeko rya dimanche ku kagobero. Abatazabyemera bazahigwa bukware. Kuko bo bazakomeza isabato y’Imana yanditswe muri Bibliya, ngo: « Wibuke kweza umunsi w’isabato.
Mu minsi itandatu ujya ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose,ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’isabato, akaweza (Kuva 20: 8-11). ‘Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza (Kuva 31: 13).

ISABATO YITWA IKIMENYETSO C’IMANA KUBERA IBINTU BITATU BIGARAGARA MURI IRYO TEGEKO:
1. Nyir’ubutegetsi
2. Aho ubutegetsi bwe bukorera
3. Izina rye.
Isabato nayo igizwe n’ibintu bitatu ata wundi musi uzabisangamo:
1. Uwiteka yararuhutse kur’uwo musi
2. Uwiteka yahaye umugisha uwo musi
3. Uwiteka yejeje uwo musi
Guhimbaza Imana kw’sabato yayo buri cumweru bizatuma twinjira mw’isabato ihoraho:« guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.” Ni ko Uwiteka avuga (Yesaya 66: 23).

Celebrazione_Eucaristica_108

Guhimbaza dimanche ntivyadufasha kuko bisa no kurwanya ivyo Imana itegeka,kandi ngo: « Umunyavyaha naho yogirirwa neza ntaho yokwiga kugororoka; mu gihugu c’ubugororotsi, azohakorera ibigabitanyo, kandi ntazoruha yitegereza ubwiza bw’Imana » Bibliya Yera mu kirundi, Yesaya 26: 10). Ni wibaze rero umuntu yamenyereye dimanche yiwe bamugejeje mu gihugu c’Imana aho bahimbaza isabato gusa, atigeze avyitegura na gato. Vyamubera nkaho yaba araye mu buroko. Nico gituma: Ntihazogerayo ikintu na kimwe gihumanya,canke uwukora ibizira akabesha,atar’abanditswe mu gitabo c’ubugingo ca wa Mwagazi w’Intama (Bibliya Yera mu kirundi, Ivyahishuwe 21: 27). Benshi bama batubaza ngo mbe bazoruhuka isabato gute kandi mw’ijuru ata kazi kabayo: Igisubizo: Imirimo myiza yose yakorewe aha mw’isi tuzoyiruhuka, nico gituma yitwa isabato ihoraho; « kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo » (Abaheburayo 4: 10).

Mu vy’ukuri, abaruhuka isabato hano kw’isi,baba berekana ko bipfuza kuzoyiruhukira mu rurembo rwo mw’ijuru/mu birimba vy’ijuru. « Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk’aho atarishyikira. Nuko rero, ku bw’ibyo haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana (Abaheburayo 4: 1, 9). Har’abiyita abantu b’Imana mur’iyi si, bakinangira imitima, bakizeza abantu ibitangaza ngo nabo bazaruhukira mw’ijuru,kuko hariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana. Bibliya nta na hamwe yerekana abantu b’Imana bahimbaza dimanche. Soma neza murebe, amasezerano abiri yose ashimangira ivyo kuruhuka isabato.

maxresdefault

Intumwa Yohani ati: « Mbona na marayika wundi azamuka ava I BURASIRAZUBA, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n’inyanja ati “Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu/abasavyi b’Imana yacu.”(Ibyahishuwe 7: 2-3).

Bukebuke murumva ko inkuru ziva i burasirazuba zivuga ukuntu umuco w’izuba ry’ubugororotsi/ ry’ubukiranutsi uzarasira ku bera, bakagira imbaraga n’ivyishimo vyo gukomeza gukiranuka/ kugororoka kuko bazaba babonye ko bari hafi yo gutaha. « Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro » (Malaki 3: 20) Abasoma Bibliya Yera mu kirundi, uwu murongo uboneka muri Malakiya 4: 2)

486079857-wakkanai-horizonte-sobre-agua-vista-al-mar-puesta-del-sol

Ngirango mwese murazi ko izuba rirasa riva mu Buseruko. Kandi na Yesu mu kuza azaza aturuka mu Buseruko ariko i Burasirazuba. « Kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba (Matayo 24: 27). Ku bw’umutima w’imbabazi w’Imana yacu, Ni wo uzatuma umuseke/umutwenzi udutambikira uvuye mu ijuru (Luka 1: 78). Umutwenzi ariwo museke mu kinyarwanda, niwo ubanziriza izuba. N’ukuvuga ko hazaba agahe ko gukorera Imana, dusenga, twiyeza, tureba i burasirazuba, n’ukuvuga ngo duhang’amaso ijuru, kugez’aho tuzamubonera aje ku bicu vy’ijuru.

Jesus%20%286%29

Azaza ntazatinda « kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze. Nuko uwo munsi bazavuga ngo “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.”azatinda:  » (Yesaya 25: 8-9).Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza. Kandi uwo munsi muzavuga muti “Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru. Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose (Yesaya 12: 3-5).

Ico ngusengera kandi arico nisengera, nuko jewe na wowe twazaba turi muri iryo teraniro ryera, mw’izina ryera rya Yesu. Amen.

TURAKENEYE INTERERANO YANYU IVUYE KU MUTIMA KUGIRA NGO UBUTUMWA BUGERE KURI BENSHI « kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite »(2Abakorinto 8: 2)

Publié dans : Non classé |le 4 février, 2016 |Pas de Commentaires »

Vous pouvez laisser une réponse.

Laisser un commentaire

Centre du Plein Evangile "L... |
For This Cause |
MON SAUVEUR M'AIME |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | piccole note di un cammino ...
| مع ا ...
| Blog du niveau intermédiaire