TWIGE IGITABO CA DANIYELI 7: 25

DANIELI 7: 25
Soma witonda kuko bishobora kuba birebire, ariko wihangane ubirangize kugirango usobanukirwe)

« Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b’Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n’ibihe n’igice cy’igihe bizashirira » (Daniyeli 7: 25).

Uwo muntu ninde? Kugirango umumenye ugomba gusobanukirwa n’imirongo ibanziriza uwo murongo cane cane kuri 19 – 24. Hagira hati: « .Mperako nifuza kumenya amashirakinyoma y’iby’inyamaswa ya kane itasaga n’izindi zose, yari iteye ubwoba cyane bitavugwa, ifite imikaka y’ibyuma n’inzara z’imiringa ari yo yaconshomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo. Kandi nifuza kumenya iby’amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n’iby’irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n’akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera. “Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha, kugeza aho Umukuru nyir’ibihe byose yaziye agatsindishiriza abera b’Isumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwa ubwami. “Maze wa wundi arambwira ati ‘Iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane ku isi, kandi buzaba budasa n’ubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure. Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa n’abo ba mbere kandi azanesha abami batatu (Daniyeli 7: 19-24)

Havuzwe inyamaswa ya kane, kandi ngo iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane (Daniyeli 7: 23). Aha, harerekana ko inyamaswa isobanura ubwami. Nkako mu mateka y’isi harabaye ubwami bune bukomeye bwagiye bukurikirana mu gutegeka isi. Ubwa mbere n’ubwa Babuloni bwatangiye kuyoborwa na Nabukadineza. Babuloni yari yatangiye mu gihe ca kera aho yitwa Babeli(Itangiriro 11: 1-9)

Imana imaze guhagarika umurimo wo kubaka Babeli, niyo Babuloni, yariyungunganije, iza gucika ubwami bukomeye butegeka isi yose, kuva muri 625 gushika muri 59 mbere y’ivuka rya Yesu. ubwo bwami bugereranywa n’INTARE (Daniyeli 7: 4). Inyamaswa zindi zakurikiye, n’ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi (539-331), hakurikira ubw’Abagreki (331-168, bukurikirwa n’ubw »Abaroma aribwo bwa kane kuva muri 168-467 inyuma y’ivuka rya Yesu. Ubwo bwami bwagiye gushira, bugaragaramwo amoko cumi n’ubu amwe aracariho, kuko tugendera mu bisigarizwa vy’ubwami bwa Roma. Nibwo rero Daniyeli yavuze ngo: « Kandi nifuza kumenya iby’amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n’iby’irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n’akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera. “Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha (Daniyeli 7: 20-21). Bivuga ukuntu ayo moko cumi yigaragaje kubutegetsi bwa Roma. Ayo moko n’Aba Vizigo, Aba Burugo, aba Suweve, aba Sagso, aba Lombari, aba Osrogoti, aba Herule, aba Francs, Aba Alema n’aba Vandale. Amoko arindwi niyo asigaye agize ibisekuruza Ubulayi bwose, kuko amoko yandi atatu Ubupapa bwayatsebyeho, kuko yanze kwumvira ibinyoma vye. Ubupapa niryo hembe ryavuzwe ngo: “Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha (Daniyeli 7: 21-22). Ubupapa bumaze kuganza, bwatsembye ayo moko atatu yakunda iby’ukuri kubirutisha iby’idini rya Roma. Ubwo bwami buzakomeza umurimo wo kugwanya abera kugeza kw’iherezo kuko bwigisha ibinyoma bigashigikirwa n’amatorero yabukomotseho.“Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha, kugeza aho Umukuru nyir’ibihe byose yaziye agatsindishiriza abera b’Isumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwa ubwami » (Daniyeli 7: 21-22).

Uko vyaba kose nta wushobora guhagarika ubupapa, kuko Imana yabutegekanirije kubaho, bukavuga ibinyoma, gushitsa kw’iherezo. Kandi ni byiza, kuko hatabayeko ikinyoma, ukuri ntikwamenyekana. Buriya iyo tuvuze ukuri, biba bivuga mu yandi magambo ko hariho n’ibindi bitari ukuri. Igihe Yesu yaburira intumwa ko hazaba Mwuka w’ibinyoma, yabivugishije ubwenge ati: Mwuka w’ukuri ni yaza azabahishurira ukuri kwose (Yohana 16: 13). Niba hariho Mwuka w’ukuri n’uko hariho n’undi w’ibinyoma. Uwo mwuka w’ibinyoma niwe akoresha ubupapa n’amatorero abukomokaho. Nizo mpamvu ubu buhanuzi buvuga ngo: Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b’Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n’ibihe n’igice cy’igihe bizashirira (Daniyeli 7: 25). Yavuze ivyo kugomera Isumba vyose gute? Ijambo ryo kugomera Isumba byose riva mu nshinga « kugoma ». Iyo wiswe umugome, abakera baba bavuze ko wigize ummwami kandi utariwe. Ingabo z’umwami zarakurwanya, ingabo zawe zitsinzwe wagombaga gupfa bakagutera amacumu, n’ingabo zawe zose, abasigaye bakangara..

Ubupapa bwaragomye nabwo, bwiyita amazina menshi y’icubahiro gikwiriye Imana gusa. Urugero twavuga ni nk’ahanditswe ngo: Papa agombaguhabwa ikuzo ry’ikirenga kuko s’umuntu usanzwe, n’Imana kuko niwe ayiserukira. Papa afise ikamba rikubiyemo amakamba eshatu, kuko n’umwami w’ijuru, n’isi, no n’ahantu hijimye (aho abapfuye bari). Abamarayika baramutse bibeshe muvyo bizera cyangwa se bakagomera Imana, Papa niwe ushobora kubakatira urubakwiriye akabaha akato (Aya magambo aboneka mu gitabo gisobanura imvugo yose ya kiliziya ya Roma, canditswe na Lucius Ferraris, mu gice citwa Prompta Bibliotheca Canonica, umuzingo wa 6, ku mpapuro za 438 na 442.

Azarenganya abera b’Isumba vyose: Ivyo bisobanurwa n’ukuntu yatoteje abatavuga rumwe nawe mu gihe citwa igihe c’umwijima. Urugero, igihe yategeka ko bica abaporoti bose ku musi witiriwe Bartolomayo Mutagatifu, mw’ijoro rimwe, ingabo za Papa zishe abaporoti barenga ibihumbi mirong’itanu (50.000). Papa avyumvise, yaciye acurisha umudali w’ishimwe awuhemba umukardinali yayoboye ubwo bugome. Hari indirimbo yitwa Te Deum yo gushima Nyagasani, iririmbwa ku misi mikuru ikomeye, ico gihe niho bayihimvye kuko bari bamaze kwica abo bita abanzi ba Papa. N’ushaka uzajye mu misa kuri Bonne annee bazayiririmba misa irangiye, kuko niwo muhango wabo kw’isi yose, ariko mu Rwanda iri mu kinyarwanda (nzakwohereza amagambo yayo, kuko nyafite). N’i Burundi ibaho mu kirundi. Mbega ibihugu vyose birayifite, papa yategetse abapadiri kuyiririmba mu bihe vyo gushima.

Azigira imigabo yo guhindura ibihe n’amategeko: Ivyo bihe n’ibihe, ayo mategeko n’ayahe? Papa ni we washinze ivya Noheli, abesha ngo Yesu yavutse ku wa 25 Ukuboza, kugirango ahuze n’abapagani bo bamuhaye ubwami bwa Roma. Ubundi kwizihiza Noheli, bisa no gusenga Satani, kuko ivuka rya Yesu, ntibyemewe kuryizihiza n’umusi Yesu yavutseho, Mwuka Wera yarawuduhishe. « Ibihishwe ni iby’Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose y’aya mategeko(Gutegekwa kwa kabiri 29: 28) Uyu murongo muri Bibliya zimwe uboneka mu gice ca 29: 29. Papa niwe wazanye iyi Pasika y’amadini, akura Pasika Yesu yizihije, azana Pasika ikomoka mu gipagani igihe bizihiza umusi wa Ishitari ariwe Ashitaroti cyangwa Ashera muri Bible (Abacamanza 2: 13, 1Abami 16: 33) Uyu Ashera ariwe Ishitari na Ashitaroti, yitwa kandi Diana cyangwa Arutemi (Ivyakozwe n’intumwa 19: 34) akaba Tamuzi (Ezekiyeli 8: 14). Papa rero yashinze imisi mikuruye idahuza n’iyiri muri Bible, niyo amatorero yaguye yizihiza, kuko handitsw ngo: NYINA N’UMUKOBWA, N’UBUTARUTANA, UR’UMWANA WA NYOKO (Ezekiyeli 16: 44-45).

Ariko ngo azigira imigabo yo guhindura n’amategeko: niwe wahinduye isabato ayikura kuri samedi ayishira kuri dimanche, abifashijemwo n’umwami Konstantino niwe wamusigiye ubutegetsi bwose bw’idini rye ry’abasengazuba, barivanga n’irya gikristu. Vyatumye rero umusi wo gusenga izuba utsinda, usimbura isabato,kuko abapagani bari benshi kandi b’abanyamafaranga kuruta aba kristu. Itegeko ryo kwizihiza dimanche kuri bose ryatanzwe tarike ya 7 Uwerurwe 321 nyuma ya Yesu. Ibitekerezo vyose amatorero atanga muri iki gihe ngo bashigikire dimanche, ntibigaragara muri Bibliya, n’ibitekerezo byabo gusa. Nico gituma mu kuvuga ubutumwa bwa’abamarayika batatu (Ivyahishuwe 14: 6-13), ntidutinya kuvuga ko ayo matorero ahimbaza dimanche ya Papa, agakurikiza imisi mikuru ye, yose ari muri Babuloni, azarimburanwa nayo.

Gusenga neza dimanche, kuri Noheli no kuri Asensiyo, ntibishobora gutuma Imana ihindura ijambo ryayo ngo yemere indirimbo n’amasengesho avugirwa mur’ayo matorero. Kuko ubutumwa ntibuhinduka, buvuga buti: Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko,Gusenga kwe na ko ni ikizira (Imigani 28: 9). Nkuraho urusaku rw’indirimbo zawe, kuko ntashaka kumva ijwi ry’inanga zawe (Amosi 5: 23). Bansengera ubusa, Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu (Matayo 15: 9).

Ibi s’ivyigigisho duhabwa n’itorero, cyangwa ngo dusahake abayoboke b’itorero ryacu, n’Ubuhanuzi bwavuzwe muri Bibliya, busohozwa mu mateka y’ivyabereye muri iyi si, kandi biracakomeza. Nakubwir’iki?

Ngira nkubwire nka Paulo abwira Abakorenti ati: Nuko muve hagati ya ba bandi, Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga, Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabakira, Kandi nzababera So, Namwe muzambere abahungu n’abakobwa, Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”(2Abakorinto 6: 17-18). S’ubutumwa bwo gutegereza ngo nzasohokana n’itorero ryose, cyangwa ngo nzabanza mbaze pasiteri. Hoya, ah’ubwo Ibyanditswe bivuga ngo » muzatoragurwa umw’umwe » (Yesaya 27: 12). Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, umuntu ni yumva ijwi ryanje agakingura, ndunjira iwe dusangire (Ivyahishuwe 3: 20).

Ntidukirizwa mumatorero,umuntu akizwa ku giticye: ushaka kumva niyumve, kandi udashaka kumva narorere’(Ezekiyeli 3: 27). Iman’ikugenderere ibikwigishe, kuko jye « Nd’umugaragu utagira umumaro, kuko nashohoje gusa ibyo nabwiwe gukora.’(Luka 17: 10), mw’izina ryera rya Yesu Amen.

Publié dans : Non classé |le 8 janvier, 2016 |Pas de Commentaires »

Vous pouvez laisser une réponse.

Laisser un commentaire

Centre du Plein Evangile "L... |
For This Cause |
MON SAUVEUR M'AIME |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | piccole note di un cammino ...
| مع ا ...
| Blog du niveau intermédiaire